Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
GUPFA BIBANZIRIZA KUMENYA UBUSHAKE BW’ IMANA – Wicogora Mugenzi

Abakristo benshi bifuza kumenya ubushake bw’Imana ku mibereho yabo babikuye ku mutima. “Iyaba nashoboraga gusa kumenya ubushake bw’ Imana mu mibereho yanjye, nari guhara byose ku bwayo.” Ariko na nyuma yo gusezeranya Imana ibi, tuba tugishobora kugira urujijo ku byerekeye n’icyo ubushake bwayo ari cyo. Impamvu y’uru rujijo ishobora kuboneka mu Baroma 12:1, 2. Pawulo asobanura uburyo dushobora kumenya ubushake bw’Imana, kandi avuga ibintu by’ingenzi: niba ushaka kumenya ubushake bw’ Imana, uba ugomba kubanza kwitanga!

Soma Abaroma 12:1, 2.

  1. Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
  2. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

Pawulo yanditse ko “tuzamenya neza ibyo Imana ishaka” (Abaroma 12:2) igihe:

  1. Dusobanukiwe neza n’ “imbabazi Imana” idufitiye (Abaroma12:1).
  2. Dutanga imibiri yacu nk’ibitambo bizima (Abaroma1!2:1).
  3. Tugize imitima mishya (Abaroma 12:2).

Imitima mishya ni yo yonyine ishobora gusobanukirwa n’ubushake bw’Imana. Ariko uku kugirwa bashya bifitanye isano no kubanza gupfa ku narijye. Ntabwo byari bihagije ko Kristo atubabarizwa gusa, yagombaga no gupfa.

Saba Umwuka Wera kukwereka ahantu utarapfa mu buryo bwuzuye. Ni ibihe bintu Umwuka Wera ashaka ko ureka kugira ngo ubashe guhinduka “igitambo kizima” cy’Imana?

Iyo mu mibereho yacu hari ahantu hatari hapfa ku inarijye mu buryo bwuzuye, Imana yemera ko ibigeragezo n’imibabaro bihatwereka. Nyamara, imibabaro yacu ntabwo idufasha guhangana n’icyaha cyacu gusa, ahubwo inatwereka Yesu atwitangira. Elizabeti Elliot yaranditse ati: “Kwiyegurira Imana k’ubushake bw’imitima yacu kuba kuri hafi iyo dusobanukiwe n’umusaraba…. ubunararibonye bwacu bwo kubabazwa, n’ubwo bwaba buri munsi cyane y’ubw’Umukiza wacu, nubwo bimeze bityo biduha amahirwe yo gutangira kumumenya binyuze mu mibabaro ye. Mu ishusho iyo ari yo yose y’umubabaro wacu bwite, aduhamagarira kugirana na we uwo mushyikirano.” — Elizabeti Elliot, Quest for Love (Grand Rapids, Ml; Fleming H. Revell, 1996), p. 182.

Soma kandi usabire isomo riri mu Abaroma 12:1, 2. Tekereza ibintu ukeneye guhara kugira ngo ube igitambo. Ni mu buhe buryo ibi bigufasha gusobanukirwa imibabaro Yesu yahuye na yo ku bwawe ku musaraba? Ni mu buhe buryo ubu bumenyi bushobora kugufasha gusabana na Yesu mu mibabaro ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *